RFL
Kigali

Korali Umuseke yitegura gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’umwaka yongeye gukora mu nganzo – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 19:16
0


Korali Umuseke ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Nyamata, bashyize hanze imwe mu ndirimbo zigize Album yabo ya gatatu, bakomoza no ku mishinga irimo n'igiterane gikomeye bari gutegurira Abanyarwanda mu mpera z'uyu mwaka.



Umuseke Choir yatangiye gukora umurimo w'Imana mu 1998, itangirana abaririmbyi bacye kandi bato, kuko batangiriye mu ishuri ry'icyumweru (Sunday School) ariko Imana ikomeza kubagura mu buryo bw'umwuka ndetse n'ubw'umubiri.

Uyu munsi, iyi korali igizwe n'abubatse ingo ndetse n'urubyiruko bose hamwe bakaba ari abaririmbyi 106. Bafite intego yo kubwira abantu inkuru nziza y'Agakiza gatangwa n'umwami Yesu Kristo,  'kuko aya makuru ni ukuri kandi ni meza, kandi biduhesha ubugingo bwa none ndetse n'ubuzaza nabwo. Abahinduriye benshi gukiranuka bazaka nkinyenyeri.'

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Perezida wa Chorale Umuseke, Ruzimbana Methode yavuze ko bamaze gusohora indirimbo z'amajwi zigera kuri 12 ndetse n'iz'amashusho 17, zose zikaba zigize Album 2 bamaze gushyira hanze.

Yongeyeho ko kuri ubu bari gukora kuri Album yabo ya 3, ndetse bakaba bamaze gushyira hanze imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa 'Ibuye' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu gukomera kwa Yesu Kristo.

Ati: "Ubu none tukaba twasohoye indirimbo yacu nshya yitwa 'Ibuye'. Ubu bivuze ko dutangiye gukora Album ya 3. Iyi ndirimbo ibimburiye izindi muzakomeza kubona mu minsi ya vuba. Muri iyi ndirimbo twavugaga ko Yesu Kristo ari we buye ryanzwe n'abubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka. Ubutumwa burimo ni ukubwira abantu gukomera kwa Yesu.

Hari aho tubwira abantu ko mu isi hari abandi bagabo bakoze ibitangaza bakabyitirira ubwenge n'ubuhangange bwabo, ariko igitangaje bose barapfuye barabora ntibazuka, ariko Yesu wacu yarazutse."

Chorale Umuseke  ntabwo baririmba gusa, ahubwo baranafashanya hagati yabo, ndetse bagafasha n'abandi bashoboye bagamije kwagura ubwami bw'Imana no kugirango abantu babone ineza ya Yesu biciye muri bo.

Iyi korali kandi, barateganya ko mu izi mpera z'umwaka bazakora igiterane basanzwe bakora cyitwa 'Nzahigura,' aho kizaba kiba ku nshuro ya gatatu.

Methode akomoza kuri iki giterane yagize ati: "Tuba duhigura umuhigo wo gushima Imana ku byiza byose yadukoreye. Turimo kugitegura, nibimara kunozwa neza, tuzamenyesha abakunzi bacu."

Yasabye ababakurikirana kurushaho kubashyigikira mu ivugabutumwa bakora, bareba ndetse banumva ibihangano byabo, hanyuma bakabafasha kubisangiza n'abandi.


Umuseke Choir bashyize hanze imwe mu ndirimbo zigize Album yabo ya 3


Baritegura gutaramira abanyarwanda mu mpera z'uyu mwaka

Umuseke Choir imaze imyaka 26 ikora umurimo w'Imana

">Kanda hano urebe indirimbo 'Ibuye' ya Chorale Umuseke

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND